RFL
Kigali

Miss Mutabazi Sabine yafashije ababyeyi barwariye mu bitaro bya Nyarugenge- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 20:14
0


Mutabazi Sabine uri mu bakobwa batavu bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2022, yahaye ubufasha imiryango 75 barwariye mu bitaro bya Nyarugenge i Nyamirambo mu rwego rwo kubagururira icyizere cy'ubuzima, kandi ni kimwe mu bikorwa by'urukundo yifuzaga gukora muri uyu mwaka.



Yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2024 aherekejwe n'abarimo umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli bamaze igihe bacuditse. Uyu mukobwa asigaye abarizwa muri Canada kuko ariho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza.

Anaherutse kugirwa umuyobozi w'ishami rya Kigali Protocol muri Canada. Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mukobwa yavuze ko yari amaze igihe kinini atekereza gufasha ababyeyi babyariye muri ibi bitaro bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane iby'ubushobozi.

Ati "Nari mfite gahunda yo gufasha ababyeyi babyariye muri ibi bitaro. Harimo ababyeyi baba bafite ibibazo bitandukanye, rero nari nifuje ko naza nkagira icyo nabafasha."

Akomeza ati "Ubundi impamvu nyamukuru y'iki gikorwa ni uko mbera na mbere ijambo ry'Imana ritwigisha gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda, rero' gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda ntabwo ari mu magambo gusa, ahubwo biri no mu bikorwa, niyo mpamvu ari n'ikintu nifuje gukora kuva cyera."

Mutabazi yavuze ko kuva akiri muto yifuzaga gukora igikorwa nk'iki, kandi yahisemo gufasha abarwariye mu bitaro bya Nyarugenge kubera ko ari hafi yo mu rugo.

Uyu mukobwa yavuze ko iki gikorwa kibimburiye ibindi ashaka kuzakomeza gukora buri mwaka.

Yavuze kuba muri iki gihe ari kubarizwa muri Canada, ari gukurikirana amasomo ya 'Fashion and Design' muri Kaminuza ya Richard and Robinson mu Mujyi wa Ottawa.

Mutabazi yavuze ko kwiga ibijyanye no guhanga imideli ari kimwe mu bintu yakuze ashaka gukora, kandi yagerageje gukora uko ashoboye abasha kurotora inzozi ze.

Yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 byamuciriye inzira, kuko byinshi amaze kugeraho abicyesha kuba iri rushanwa ryaramufunguriye amarembo.


Miss Mutabazi Sabine yahaye ubufasha imiryango 75 y’abarwariye mu bitaro bya Nyarugenge i Nyamirambo


Mutabazi yakoze iki gikorwa aherekejwe n’abarimo umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli [Ubanza iburyo]


Uyu mukobwa yatanze ibikoresho byinshi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi


Mutabazi yavuze ko gukora ibikorwa nk’ibi ari ibintu azajya akora buri mwaka


Mutabazi yavuze ko amaze iminsi akurikirana amasomo ye ya Kaminuza ajyanye n’imideli








KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUTABAZI YATANZE NYUMA YO GUFASHA ABA BABYEYI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND